IRINDE INDWARA ZIMWE NAZIMWE
UBUZIMA
UBURYO WAKWIRINDA INDWARA ZIMWE NAZIMWE
Ushakashatsi butandukanye bwakozwe
ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku
babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru
kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku
bagabo kikongera imbaraga.
Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa
doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E
n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise,
kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.
Igitunguru gitukura cyongera umunyu
ngugu wa potasiyumu mu maraso, kandi kigafasha umuntu guhorana isura ikeye yo
mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga, kandi kikarinda uburwayi butera
kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na rimwe utera
umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda ; urugero
nk’umwijima.
Igitunguru gituma umuntu yihagarika
neza, kivura indwara ziterwa no kubura vitamini C, inzoka zo mu nda,
rubagimpande n’izindi, kandi cyoroshya uruhu ntirukanyarare, cyongerera
imbaraga inyama zo mu nda harimo n’impyiko, kirwanya impatwe n’ubushobozi buke
cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ku bagabo cyongera
imbaraga kandi kigakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu
by’imyororokere (prostate).
Ibitunguru bifasha mu kurwanya
kanseri
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya
Cornell University muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2004,
bagaragaje ko ibitunguru bitoya (l’échalote) bigira uruhare mu kurinda ibice
bimwe na bimwe by’umubiri kumungwa cyangwa gufatwa n’uburwayi bwa kanseri,
harimo na kanseri y’umwijima.
Igitunguru
cyongera acide folique mu mubiri
Acide folique,
cyangwa vitamine B9 iba mu bitunguru igira uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko,
kandi igira uruhare mu mitekerereze n’amarangamutima.
Ibitunguru
bikomeza amagupfa
Inyigo yakorewe
muri kaminuza y’ubuvuzi yo muri Leta ya Calolina y’amajyepfo (Medical
University of South Carolina) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igatangazwa mu
mwaka wa 2009, yagaragaje ko ku bagore barya ibitunguru bibisi nibura inshuro
imwe ku munsi, baba bafite amagupfa akomeye 5% ugereranyije n’ababirya inshuro
imwe mu kwezi.
Ibitunguru
birinda kugugarara mu mubiri (les symptômes prémenstruels)
Ku bagore no ku
bakobwa barya ibitunguru bibisi bibafasha kugubwa neza mu nda, mbere yo kujya
mu mihango, bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya
Dakota y’amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1990.
Ibitunguru
bituma umutima utera neza
Ibitunguru
bituma umutima utera ku rugero rukwiye, bityo bikarinda umuntu gufatwa
n’uburwayi bw’umutima butandukanye.
Imbuga
zitandukanye twifashishije zivuga ko kurya igitunguru kimwe cyangwa bibiri ku
munsi ari ingenzi ku buzima. Ushobora kugihekenya
cyonyine cyangwa ukakivanga mu zindi mboga mbisi.
Comments
Post a Comment
Andika igitekerezo cyubaka gusa!