Kora wireless ukoresheje laptop na modem
______________





Uyu munsi tugiye kwiga ukuntu ushobora kwikorera reseau murugo, niba murugo mufite modem imwe ya Tigo, Mtn, airtel ariko mufite ama laptop menshi, mushobora gukora reseau imwe noneho mugakoresha modem imwe izindi zikajya zifatira Internet kuri iyo machine imwe.
Ibyiza byiyi reseau :
_______________
Biroroshye kuyi installer : ntacyindi kintu ukenera cyangwa ugura
Muri ino minsi, ama mudasobwa aza afite ibyuma karemano twifashisha kugirango dukore ino reseau.
Biroroshye kuyitwaza no kuyitwara.
Nta rusinga cyangwa ikindi kintu cy’inyongera ukenera
Ikibi cyayo :
__________
Niyo ino reseau uyikoresha kugirango ujye kuri internet cyangwa usangire amakuru nabandi muri kuri reseau imwe, bisaba ngo computer cg mudasobwa iri gutanga ino reseau igume yaka.
Aho igera:
_________
Ama machine cyangwa ibindi bintu biri kuri ino reseau bigomba kuba biri muri metero 50 kugirango bigire reseau nziza.
Nigute ukora ino reseau(AD HOC) ?
Niba ukoresha Vista
Jya kuri Start ukande kuri Control Panel.
Ukomeze ukanda kuri kuri View network status and tasks muri Control Panel.
Akadirishya ka Network and Sharing Center kazaza, ukomeze ukanda kuri Set up a new connection or network.
Idirishya rya Set Up a Connection cg Network rirafunguka, hitamo Set up a wireless ad hoc (computer-to-computer) network ukande kuri Next.
Urabona ibisobyanuro bitandukanye kuri ino reseau ya wireless ad hoc network. Aha tubamenyeshe ko ama mudasobwa agomba kuba ari nibura mu ntambwe 30 hagati yazo kugirango zibashe kwi connecta neza ntakibazo ! ukande Next.
Hano ucyekeneye gushyiramo ama information amwe nk’izina rya reseau, uhitemo ubwoko bwumutekano wa reseau yawe, ubundi wandikemo urufunguzo rwa reseau yawe(password) niba bicyanewe. kanda Save this network kugirango ube wabasha kuza kugira icyo uyihinduraho nyuma. Ukande Next.
Icyitonderwa : ushobora guhitamo No authentication (open), WEP and WPA2-Personal nkubwoko bw’umutekano wawe, ariko nakugira inama yo gukoresha WPA2-Personal kuko ariyo ifite umutekano ukaze kurusha izindi.
Idirishya riraza gufunguka rikwereka ko urimo gukora reseau.birarangira bakubwira ko wabashije gukora iyo reseau banakwereke bimwe mu biyiranga,kandi bino biyiranga bicyenerwa nizindi ordinateur kugirango zibashe kujya kuri ino reseau ! huguka ! Urabikoze !


Reka noneho tujye kuyindi computer dushakishe wireless zihari, uzabonamo yayindi tumaze gukora.
Nurangiza kwi connecta, hazahita hafunguka akadirishya kagusaba guhitamo ubwoko bywa reseau.select network location type. I Ngewe buri gihe nzahitamo Home network nka reseau yaho ndi . ntacyo ariko bitwaye niba udashaka gukora ino reseau Ugeze hano ushobora kujya kuri internet cyangwa ugakoresha ibindi byo kuri reseau.
Niba hari icyo wizemo turagusaba ngo usangire nabandi kuri facebook, twitter nahandi kandi wagira n’ icyo uyivugaho.
Comments
Post a Comment
Andika igitekerezo cyubaka gusa!