RURA igiye gukora impinduka mu buryo abantu biyandikishaho Sim Card
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), kivuga ko giteganya gukora impinduka mu buryo abantu biyandikishaho Sim Card za telefoni kuko hari abo usanga banditseho nyinshi cyane batanabizi kandi bishobora kuba intandaro y’ibibazo bitandukanye.
Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2017,
telefoni ziri mu Rwanda zari 8 707 584, zari zimaze kugera kuri 75.5% by’Abanyarwanda bose.
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero,
hari abatareba nimero zibanditseho kandi byongera umutekano wa telefoni y’umuntu.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Kugira ngo dukore buno bukangurambaga,
hari raporo mu bigo by’itumanaho baduhaye,
tubonamo ibibazo by’umuntu ufite sim card 50 cyangwa 100 zimwanditseho, bivuze ngo hari ikintu kitagenda neza.”
“Umuntu aba afite nimero azwiho ariko bareba bakabona umuntu afite nimero nyinshi ntibumve
impamvu umuntu akwiye kugira nimero zingana gutyo.”
Zimwe mu mpamvu bikekwa ko zagiye zitiza umurindi icyo kibazo,
ni aho ngo nk’abahagarariye ibigo by’itumanaho basabwa umubare runaka w’abakiliya bashya,
ugasanga habayeho kubarura sim card batanitaye kureba niba ibyangombwa byabo byuzuye.
Hari n’aho igihe hari indangamuntu imwe babonye, bandikaho nimero nyinshi nyirayo atazi uko byagenze.
Mu buryo bwa tekiniki nta telefoni ishobora gukora itanditse, ikibaho ni uko usanga
zanditse ku ndangamuntu zitari iza ba nyiri telefoni.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Venerande Mukamurera,
avuga ko abatunga sim card nyinshi ku bwende akenshi baba bafite imigambi ihishe.
Yagize ati “Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha.
Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya sim card agahita ayibika amezi abiri,
nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata.“
Mu byaha bishobora gukorerwa kuri telefoni harimo ubushukanyi n’ubwambuzi,
gutuka abantu no kubatera ubwoba, ubujura bw’amafaranga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Hateganywa umubare ntarengwa
Mukamurera yavuze ko bateganya kuganira kuri gahunda yo gushyiraho umubare ntarengwa
wa sim card umuntu atagomba kurenza yibaruzaho, bitandukanye n’ubu umuntu yibaruzaho nyinshi zishoboka.
Yakomeje agira ati “Impamvu mbere batari babitekerejeho cyane ni uko ufite nka barumuna
bawe batarageza imyaka, bataragira indangamuntu, badashobora kwiyandikishaho telefoni, icyo gihe zakwandikwagaho.”
“Kubera ko rero byaje kugaragara ko harimo ibyo bibazo bituruka ku bantu
biyandikishaho nimero nyinshi zirenze, ni cyo cyatumye hatekerezwa kuzagera igihe bakavuga bati
‘umuntu ntakwiye kurenza uyu mubare.’”
Kugira ngo umntu amenye nimero zimwanditseho akoresha
telefoni agakanda *125* nimero y’indangamuntu
ugakanda # agakanda guhamagara zigahita zigaragara.
Iyo asanze nimero runaka atayizi ashaka kuyiyandukuzaho
akanda *125*1* nimero ya telefoni ashaka
kwiyandukuzaho * nimero y’indangamuntu # agakanda guhamagara,
akabona ubutumwa bw’uko igiye kumuvanwaho.
Comments
Post a Comment
Andika igitekerezo cyubaka gusa!