Telefoni igiye kwifashishwa mu kubona amakuru arebana n’ibyiciro by’ubudehe


Image result for GATOROSHIIkigo ishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, cyatangaje ko muri uku kwezi giteganya gutangiza uburyo bukoresha ikoranabuhanga rya telefoni igendanwa, mu gufasha abantu kubona amakuru arebana n’ibyiciro by’ubudehe babarizwamo.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Laetitia Nkunda, yavuze ko ubu buryo buri gukorerwa igeragezwa, buzafasha abaturage kumenya ibyiciro babarizwamo n’imiryango yabo, bityo bakabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Abaturage bazajya bakoresha ubu buryo banyuze kuri *909#, ubundi bakurikize amategeko n’amabwiriza, mu rurimi bihitiyemo hagati y’Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Nk’uko The Newtimes dukesha iyi nkuru yabyanditse, ubu buryo buri muri gahunda yashyizweho mu rwego rwo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya LODA igamije guhindura imibereho y’abaturage.
Yakozwe ku bufatanye bwa LODA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB,
 Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA na Rwanda Online Platform Ltd.
Nkunda yasobanuye ko uretse Ubudehe, ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bunafasha abantu kugera ku makuru arebana n’izindi gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, VUP na Girinka.
Ati” Binyuze muri ubu buryo abaturage bazabasha kubona serivisi zitandukanye. Buri wese azajya abasha kugera ku makuru kuko bidasaba internet cyangwa kwishyura amafaranga runaka.”
Ibi bizagabanya umwanya abaturage bataga bajya aho bavuka kujya kubaza amakuru arebana n’ibyiciro byabo ndetse binaborohereza mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Mu gihe umuntu asanze mu gushyirwa mu cyiciro hari amakuru atari yo yatangajwe, azajya asabwa gusubira mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo ahabwe ubufasha.

Comments

Post a Comment

Andika igitekerezo cyubaka gusa!

Popular posts from this blog

10 illegal things you’re doing online without knowing it

[BYAKEMUTSE] My phone is not detected by my computer. It gets charged but I cannot transfer data, why?

Microsoft office 2013 product key