Uko wabona nimero za telefone ushaka kuri internet bitakugoye

Image result for find phone numberHarubwo umuntu acyenera nimero za telefone z’ umuntu baziranye cyangwa undi muntu ashaka, ukazibura pe ! Ubusanzwe nimero za telefone z’ abantu bose ntizikunze gushyirwa ku mugaragaro kugirango abantu bose bazibone. Ariko hari uburyo ushobora gukoresha ukabasha kuzibona mu buryo bworoshye(zaba nimero zihariye z’ abantu ku giti cyabo cyangwa iz’ ibigo bitandukanye).

Uburyo wabona nimero z’umuntu ushaka

Nta buryo bwihariye bwashyizweho bwo gushakisha nimero z’ umuntu kuri internet. Ariko niba uri incuti y’ umuntu ushaka kuri internet, ushobora kubona nimero za telefone ze yashyize kuri facebook. Icyo bigusaba ni ukwinjira muri facebook, ujye kuri profile ya wa muntu ushaka nimero ze, ukande kuri About > Cantact and Basic Info. Munsi ya Contact information, uzahita uhabona nimero za telefone y’ uwo muntu. Ariko bishoboka aruko uwo muntu yahisemo kwemera ko ayo makuru ye ashobora kurebwa n’ abandi bantu b’ incuti ze.
Mu bihugu byateye imbere ho usanga bafite imbuga za internet zihariye umuntu ashobora gushakiraho amakuru n’ imyirondoro y’ abandi bantu bitamugoye.
Iyo utabashije kubona nimero z’ umuntu murubu buryo kuri internet ntabundi wakoresha kereka kumwandikira ubutumwa umusaba nimero ze. Ushoboro no kwandikira umwe mu ncuti ze kuko kuri facebook ushobora kubona incuti z’ umuntu. Aha wakwandika ukoresheje uburyo bukoroheye yaba facebook, twittter, email, ... Ushobora no kubaza umwe mu bantu ba hafi be cyangwa abandi bamuzi.

Uburyo wabona nimero za telefone z’’ ikigo runaka

Biroroshye cyane kubona nimero za telefone z’ ikigo runaka cy’ ubucuruzi cg ikindi kigo. Impamvu nuko ibigo akenshi na kenshi biba biceyeneye ko abakiriya babyo babahamagara, bityo bagerageza kwamamaza nimero bakoresha, bakayamamaza ahantu henshi kugirango imenywe n’ abantu benshi.
Ibigo byinshi nanone bikunze gushyira nimero bikoresha ku mbuga za internet zabyo kuburyo umuntu wese uzicyeneye ashobora kuzibona anyuze kuri “Contact Us”cyangwa “Customer Service”.

Comments

  1. Do you need to increase your credit score?
    Do you intend to upgrade your school grade?
    Do you want to hack your cheating spouse Email, whatsapp, Facebook, instagram or any social network?
    Do you need any information concerning any database.
    Do you need to retrieve deleted files?
    Do you need to clear your criminal records or DMV?
    Do you want to remove any site or link from any blog?
    you should contact this hacker, he is reliable and good at the hack jobs..
    contact : cybergoldenhacker at gmail dot com

    ReplyDelete

Post a Comment

Andika igitekerezo cyubaka gusa!

Popular posts from this blog

[BYAKEMUTSE] My phone is not detected by my computer. It gets charged but I cannot transfer data, why?

HOW to hack your friends WhatsApp account & read all his chats

How to Reveal Cheating with Whatsapp?