Ushobora gukoresha screen ya COMPUTER nka Televiziyo
Uko laptop yaba ari nziza kose, akenshi ntiba ihagije mukuba yareberwaho amashusho atandukanye nkayo muri za filime cyangwa izindi videwo. Hari uburyo bwinshi bubaho ushobora gukoresha ugacomeka laptop yawe kuri televiziyo yo mubwoko bw’ izifite Flat Screen kugirango haboneke igisubizo cyo kubona amashusho meza.
- Guhuza ukoresheje VGA Port
- Guhuza ukoresheje HDMI cable.
- Guhuza ukoresheje S-Video port
- Guhuza ukoresheje DVI Port
- Guhuza ukoresheje utundi dukoresho twabugenewe(adapters) mugihe nta mwanya wumdi wo gutwara amashusho(video outputs) uhari.
1. Guhuza ukoresheje VGA Port
Ubu buryo bukunze gukoreshwa muguhuza laptop na televiziyo za cyera. Kugirango ukoreshe ubu buryo bisaba kugura agakoresho (VGA to TV converter) gafasha muguhindura amashusho ava muburyo bwa laptop kakabishyira muburyo bubasha gusomeka kurizo televiziyo. Aho rero niho haza imbogamizi kuko igiciro cyako kijya kuba kinini. Kugirango uhuze n’ amajwi ushobora gucyenera udusinga two mubwoko bwa 3.5 mm cables.


2. Guhuza ukoresheje HDMI cable
Kuri za laptop na televiziyo zigezweho, hashobora gukoreshwa HDMI cable kuko hari imyanya yabugenewe iba iri kuri laptop ndetse no kuri televiziyo igenewe gufasha muguhuza ibyo byombi.

3. Guhuza ukoresheje S-Video port
Hari laptop zimwe nazimwe usanga zifite umwanya wabugenewe witwa S-Video port. Uyu ushobora nawo kwifashishwa, cyakora iyo wifashishijwe harubwo bisaba guhindura uko imikorere imwe nimwe(settings) yo kuri laptop kugirango amashusho abashe kugaragara neza kuri televiziyo.

4. Guhuza ukoresheje DVI Port
DVI Port ikorana gusa n’ amashusho bityo uzacyenera uturangururamajwi(external speakers) kugirango ubashe kumva neza amajwi. Udusinga dutwara amajwi(audio cables) nitwo dushobora gukoreshwa muguhuza amajwi ava kuri laptop ajya kuri ndangururamajwi z’ imbere muri televiziyo. Bityo gukoresha indangururamajwi z’ inyuma(external speakers) nibyo byiza kuko bifasha mugusohora amajwi meza atunganye.

Comments
Post a Comment
Andika igitekerezo cyubaka gusa!