IRINDE INDWARA ZIMWE NAZIMWE
UBUZIMA UBURYO WAKWIRINDA INDWARA ZIMWE NAZIMWE Ushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kikongera imbaraga. Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi. Igitunguru gitukura cyongera umunyu ngugu wa potasiyumu mu maraso, kandi kigafasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga, kandi kikarinda uburwayi butera kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na rimwe utera umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda ; urugero nk’umwijima. Igitunguru gituma umuntu yihagarika neza, kivur...