RURA igiye gukora impinduka mu buryo abantu biyandikishaho Sim Card
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), kivuga ko giteganya gukora impinduka mu buryo abantu biyandikishaho Sim Card za telefoni kuko hari abo usanga banditseho nyinshi cyane batanabizi kandi bishobora kuba intandaro y’ibibazo bitandukanye. Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2017, telefoni ziri mu Rwanda zari 8 707 584, zari zimaze kugera kuri 75.5% by’Abanyarwanda bose. Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero, Kwizera Georges, avuga ko kuva kwandikisha Sim Card byatangira mu 2013,